"Hahirwa umuntu wese utinya uhoraho, agakurikoza inzira ze! Uzatungwa n'ibivuye mu maboko yawe, uzahirwe kandi byose bigutunganire." (Zaburi 128, 1-2)
Ubuhamya bw'abantu benshi bugaragaza ko ubuzima burimo kubaha Imana ari yo soko nyakuri y'umunezero. Abenshi mu babashije kumenya Imana, bemeza ko ari cyo kintu cy'agaciro kibarutira ibindi. Tutagamije kwamamaza imyemerere y'idini runaka kuko atari yo ntego yacu y'ibanze, dufite imigambi yo kwamamaza inkuru nziza no gushishikariza abantu kubaha Imana no kuyikorera, kuko natwe ubwacu twemera ko amahoro nyakuri aturuka ku Mana.
Duhamya ko ibikorwa byacu byose bigamije guhesha Imana icyubahiro.
Amarembo arakinguye ku muntu wese wifuza gufatanya natwe muri uwo murimo. |